Umuhungu w'Umunya-Ghana wiciwe muri Amerika 'yari akwiriye ibyiza cyane' – 'Mayor' Mamdani wa New York

Javits Frimpong yambaye umwambaro we w'ishuri w'umweru wo mu mashuri yisumbuye, azamuye intoki eshatu yitegura gufotorwa
Insiguro y'isanamu, Javits Frimpong yarirukankanwe ubundi yicwa arashwe ubwo ari arimo kujya ku ishuri mu kwezi gushize
    • Umwanditsi, Ana Faguy
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Umuhungu w'Umunya-Ghana wari ufite imyaka 15 wiciwe muri Amerika mu kwezi gushize yashyinguwe ku wa gatanu, aho yibutswe nk'umunyeshuri wakoraga cyane wari ufite inzozi zo kuzaba umuganga, nka se, mu bavuze amagambo yo kumwibuka harimo umukuru w'umujyi wa New York n'abakuriye imiryango iharanira uburenganzira.

Javits Frimpong yishwe arashwe ubwo yari ari mu nzira arimo agenda n'amaguru ajya ku ishuri, mu karere ka the Bronx ko mu mujyi wa New York. Urupfu rwe rwateje uburakari bwinshi muri Ghana no muri Amerika, ndetse rwongera kubyutsa impaka ku rugomo rukoreshwa imbunda muri Amerika.

Umukuru w'umujyi wa New York, Zohran Mamdani, yagize ati: "Javits yari akwiriye ibyiza cyane."

Yongeyeho ati: "Nubwo yabaye i New York by'igihe gito gusa, Umujyi wa New York uzahora iteka utewe ishema no kwita Javits umwe muri twe."

Frimpong yari amaze hafi umwaka umwe ageze muri Amerika ubwo yaraswaga.

Se, Thomas Frimpong, yagize ati: "Narakoze cyane kugira ngo ngukure muri Ghana nkuzane muri Amerika kuko nashakaga ko ugira amahirwe, ejo hazaza heza kurushaho, n'amahirwe yo kugera ku kintu cyose wari ufitiye inzozi."

Nyina yahawe uruhushya ('visa') rwihutirwa rwo kuva muri Ghana akajya muri Amerika gushyinyura umuhungu we, nyuma y'igikorwa cyakozwe na Mamdani cyo kubyumvisha Perezida w'Amerika Donald Trump cyabaye mbere yaho muri uku kwezi.

Mbere, muri uku kwezi, Doris Adu Gyamfi yabwiye BBC ko ashaka "ubutabera ku muhungu wanjye", ibyo bikaba byanagarutsweho muri uwo muhango wo gushyingura wabaye ku wa gatanu.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abategetsi bavuze ko barimo gusuzuma impamvu nyinshi zatumye yicwa. Umuryango wa Frimpong wavuze ko yannyuzurwaga ku ishuri, polisi yavuze ko irimo kubikoraho iperereza.

Frimpong yarirukankanwe ubundi araraswa ku itariki ya 29 Ukwakira (10). Yajyanwe ku bitaro byo muri ako gace, ari na ho byemerejwe ko yapfuye.

Polisi yavuze ko abahungu batatu batarageza ku myaka 20 bagize uruhare mu kumurasa. Umuhungu w'imyaka 17 yatawe muri yombi ndetse aregwa ubwicanyi, kandi azaburanishwa nk'umuntu mukuru. Polisi iracyakomeje gushakisha abo bandi babiri.

Muri uwo muhango wo gushyingura, Ben Crump, umunyamategeko wunganira uwo muryango, yagize ati: "Urugomo rukoreshwa imbunda nta na rimwe ruba igisubizo." Yasezeranyije gushakira ubutabera Frimpong.

Leta ya Ghana yamaganye iyicwa rye ndetse ivuga ko izakurikiranira hafi urwo rubanza kugira ngo ubutabera butangwe.

Ghana yashishikarije abategetsi bo muri Amerika gukora iperereza ryimbitse ndetse yavuze ko yiteguye gutanga ubufasha bwo mu rwego rw'amategeko n'ubwo ku rwego rw'ambasade kugira ngo abamwishe baburanishwe.