Ibihugu bitanu byo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi byatangaje gahunda y'ikigo cyo kwakira abimukira byirukanye kizaba kiri mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Olivia Ireland
- Umwanditsi, Bethany Bell
- Yakoze inkuru ari, Vienna
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 3
Ibihugu bitanu byo mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) byatangaje ko mu mwaka utaha bizafungura mu Rwanda ikigo cyo kwakira abimukira byirukanye, mu rwego rwa gahunda ngari yo kongera umubare w'abo byirukana.
Ubudage, Denmark, Autriche (Austria), Ubugereki n'Ubuholandi byitezwe gufungura "ikigo cy'abirukanwe" kizaba cyiteguye kubakira mu mwaka wa 2027, nkuko leta y'Ubuholandi na leta ya Denmark zabitangaje mu matangazo zasohoye.
Muri Kanama(8), u Rwanda na rwo rwatangaje ko rwatangiye ibiganiro by'ibanze n'ibihugu byinshi byo mu Burayi kuri uwo mushinga.
Biravugwa ko iyi gahunda izareba gusa abasabye ubuhungiro barangije kunyura mu nzira zose ziteganywa n'amategeko zabafashaga kuguma mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi, bitandukanye n'amasezerano yari yarasinywe n'Ubwongereza, ateganya kohereza mu Rwanda abantu kugira ngo abe ari ho babanza gusuzumirwa ubusabe bwabo bw'ubuhungiro.
Iyo gahunda y'Ubwongereza ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa kubera ibibazo by'amategeko, nyuma iza gukurwaho na guverinoma y'ishyaka ry'abakozi (Labour), ryagiye ku butegetsi mu 2024.
Ibyo bihugu bitanu byo muri EU bivuga ko gahunda yo kohereza abimukira mu kindi gihugu ihuje n'amategeko y'uwo muryango ndetse n'amategeko mpuzamahanga. Icyakora, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ishobora guhonyora uburenganzira bw'abimukira.
Aya masezerano aje nyuma y'ivugururwa riherutse gukorwa mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi, ryemereye ishyirwaho ry'ibigo nk'ibi hanze y'ibihugu biwugize.
Biteganyijwe ko ibisobanuro birambuye kuri uyu mushinga bizatangarizwa i Vienne ku wa Mbere. Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ikigo giteganyijwe mu Rwanda kizatangira nk'umushinga w'igerageza, kikazakira abantu bagera ku 100.
Buri gihugu muri ibyo bitanu gishobora koherezayo abimukira bagera kuri 20.
Ibi bihugu, bifite icyizere ko icyo kigo kizaba cyatangiye gukora mu mwaka wa 2027.
Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) ushobora kugira uruhare mu gushyigikira uwo mushinga.
Umuvugizi wa IOM yagize ati: "IOM ifite amateka maremare yo gufasha abimukira bari mu rugendo, harimo no mu bihe bikomeye."
Yongeyeho ko uwo muryango urimo kuganira n'ibihugu bimwe byo muri EU ku bijyanye n'imishinga yo gushyiraho ibigo byakira abimukira basubizwa mu bihugu byabo cyangwa ubundi buryo busa na byo.
Mu gihe ibihugu byinshi byo muri EU byitegura amatora, za guverinoma zashyizweho igitutu cyo kwerekana ko zishoboye kugenzura ikibazo cy'abimukira.
Impungenge z'umutekano, ubukungu butifashe neza ndetse no kutanyurwa n'amashyaka ari ku butegetsi, biri mu byagize uruhare rukomeye mu buryo abaturage babona abava mu bihugu byabo bakajya gutura mu bindi.
Clementine de Montjoye, impuguke nkuru mu muryango Human Rights Watch, ikurikirana ibibera muri Afurika, yavuze ko guhitamo u Rwanda biteye impungenge, kuko icyo gihugu gifite "amateka azwi yo gucecekesha abatavuga rumwe na Leta, guta abantu muri yombi mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kubafata nabi igihe bafunzwe", ndetse kikanashinjwa gufasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: "Guha Kigali amafaranga kugira ngo yakire gahunda yo kohereza abimukira basubizwa mu bihugu byabo ntibizateza imibabaro abo bantu bazaba boherejweyo gusa, ahubwo bizanagira uruhare mu gutera inkunga no guha imbaraga za politiki Leta ishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo."
Ikigo cyigenga cya EU gishinzwe Uburenganzira bw'Ibanze bw'Abaturage na cyo cyavuze ko igihugu icyo ari cyo cyose cyakiriye ikigo nk'iki kigomba kubahiriza uburenganzira bw'ibanze bwa muntu, kuko abimukira batagomba koherezwa mu gihugu bashobora guhura n'ibibazo bikomeye by'itotezwa.
Iki kigo kandi cyavuze ko abana badafite ababyeyi cyangwa abandi babarera babaherekeje badakwiye koherezwa muri ibyo bigo.
Nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy'Uburayi gishinzwe Kurinda Imipaka n'Inkombe z'Inyanja (Frontex), mu mezi 10 ya mbere ya 2026, abantu bagera ku 110.000 binjiye mu bihugu bigize EU mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Uyu mubare wagabanutseho 29% ugereranyije n'uwari wabonetse mu gihe nk'icyo cy'umwaka wabanje.
Mu kwezi k'Ukwakira(10) honyine, abantu bagera ku 18.100 binjiye muri ibyo bihugu mu buryo butemewe n'amategeko.
Uyu mubare wagabanutseho 6% ugereranyije n'abinjiye mu bihugu bigize EU mu kwezi kwa 10, umwaka wa 2025.














