Angelina Jolie na Brad Pitt barangije amakimbirane bari bamaze igihe bafitanye

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 3

Abakinnyi ba filimi bo muri Hollywood, Brad Pitt na Angelina Jolie, bumvikanye kurangiza amakimbirane y'amategeko yari amaze igihe hagati yabo ajyanye no kugurisha imigabane ya Jolie mu ruganda rwabo rwa divayi rwo mu Bufaransa.

Aya makimbirane yavutse mu gihe aba bombi, bari mu nzira zo gutandukana.

Mu itangazo bahuriyemo, ababahagarariye bagize bati: "Twumvikanye hanze y'urukiko mu nyungu z'umuryango wacu, kandi nta bindi bisobanuro tuzatanga kuri iki kibazo."

Pitt na Jolie baguze imigabane ibaha ububasha bwo kugenzura uruganda rwa divayi rwa Château Miraval mu mwaka wa 2008, nyuma baza no kuhakorera ubukwe bwabo mu 2014.

Mu rubanza, Pitt w'imyaka 62 yavugaga ko Jolie w'imyaka 51 yagurishije umugabane we wo muri urwo ruganda rw'inzoga atabanje kumugisha inama, ndetse akawugurisha ku muherwe w'Uburusiya Yuri Shefler.

Jolie na we, yareze Pitt, amushinja ko yamukoreye ihohoterwa ndetse akanahutaza bamwe mu bana babo mu rugendo rw'indege rwabaye mu 2016, ibintu yavuze ko byatumye asaba gatanya.

Amasezerano yatangajwe ku wa gatatu arangiza ibyo birego byombi.

Mu itangazo ryatanzwe n'ababahagarariye, bongeyeho ko: "Ibivugwa mu binyamakuru, ndetse bakemeza ko byaturutse ku bantu bafite amakuru y'imbere, ntabwo biba biturutse kuri twe cyangwa ku bantu batwegereye."

Mu kirego cya Pitt, yashinjaga Jolie gushaka kumugirira nabi igihe yagurishaga umugabane we muri Château Miraval, kandi ko ibyo byatumye asigara akorana n'"umuntu atazi ufite imikorere n'intego mbi."

Uyu mukinnyi wamamaye muri filimi Fight Club yavugaga ko we n'uwahoze ari umugore we, bari barumvikanye ko nta n'umwe wagurisha imigabane ye muri urwo ruganda atabanje kubimenyesha no kubyemeranywaho n'undi.

Ku ruhande rwa Jolie, na we yareze Pitt amushinja kumujegeza umutwe no gukubita abana babo babiri, ubwo bari mu rugendo rw'indege bwite mu 2016.

Yanavugaga ko Pitt yatutse abagize umuryango we ndetse akabasukaho inzoga muri urwo rugendo rwari ruvuye mu Bufaransa rujya i Los Angeles muri Amerika.

Abunganira Jolie mu mategeko, bavuze ko Pitt yatangiye gutaka cyane ashinja umugore we guha abana babo batandatu ubwisanzure bukabije. Icyo gihe abo bana bari bafite hagati y'imyaka umunani na 15.

Nyuma y'iperereza rya polisi kuri ibyo birego, Pitt ntiyigeze akurikiranwa mu nkiko kandi yahakanye ibyo yashinjwaga byose.

Mu mpera z'umwaka ushize, Pitt na Jolie bumvikanye kuri gatanya yabo, bishyira iherezo ku rugamba rw'amategeko rwari rumaze imyaka umunani.

Gusa amakuru avuga ko urubanza Pitt afitanye na Stoli Group, sosiyete ikora ibinyobwa ifitwe n'umukungu Yuri Shefler, wanaguze imigabane ya Angelina Jolie, rwo rugikomeje.

Igihe bashyingiranwaga mu 2014, Pitt na Jolie bari bamwe mu bantu bakomeye kandi binjiza amafaranga menshi kurusha abandi muri Hollywood.

Bahuriye mu ikorwa rya filimi Mr and Mrs Smith mu 2005, maze ibitangazamakuru bibaha izina rya "Brangelina", rikomoka ku mazina yabo yombi.

Bakibana bagiraga igihe bagashaka abana bava mu miryango ifite ibibazo, cyangwa se bariho mu buzima bubi maze bakabarera byemewe n'amategeko ndetse bakanabiyandikishaho.

Kuva batandukana, amakuru yanditse mu nkiko agaragaza ko abana bane muri batandatu bahinduye amazina yabo y'umuryango, bakoresha Jolie gusa aho gukoresha Jolie-Pitt.