'Aha bahita kwa mucuzi... Ndabikunda cyane' – Uko Nirere yayobotse umwuga ukorwa n'abagore bacye mu Rwanda

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 5

Bamwe bawufata nk'umwuga utakijyanye n'igihe, abandi bakavuga ko no mu gihe wakorwaga wari umwihariko w'abagabo gusa.

Uwo tuvuga ni umwuga wo gucura usigaye ahantu mbarwa mu gihugu nyamara wari ufite akamaro gakomeye mu Rwanda mbere y'iterambere ry'inganda.

Perpétue Nirere, w'imyaka 64, ni umwe bagore bacye bamenyekanye bakoze uyu mwuga usaba ingufu nyinshi ndetse ukabamo n'impanuka nyinshi.

Ubwo BBC Gahuzamiryango yamusuraga mu ntara y'amajyepfo, Nirere yavuze ko nta wundi mwuga wamurutira uyu.

Mu gace k'icyaro ka Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, urusaku rw'inyundo ikubita ku cyuma rurumvikanira mu rugo ruri rwagati mu rutoki.

Aho ni kwa Fidel Ndamyabera na Perpétue Nirere bakora umwuga w'ubucuzi bwa gakondo.

Winjiye mu rugo, Nirere, bigaragara ko agifite imbaraga, arakoresha umuvuba, igikoresho cyifashishwa mu kwatsa umuriro iyo bashyushya icyuma kugira ngo cyorohe maze babashe kugiha iforoma y'igikoresho bifuza.

Nyuma yo koroshya ibi byuma bakoresheje umuriro, Nirere n'umugabo we bageze ku kazi gasaba ingufu zidasanzwe.

Mu kwigengesera gukomeye, umwe afata cya cyuma cyatukuye undi akagikubita inshuro nyinshi akoresheje inyundo iremereye cyane kugira ngo gihabwe iforoma y'igikoresho gishya bashaka.

Uretse kuba uyu ari umwuga ugenda ucika kubera iterambere ry'inganda, no mu gihe cyo hambere ugikorwa cyane wasaga n'umwihariko w'abagabo. Nonese byagenze gute kugira ngo Nirere awutinyuke?

"Iwacu aho nkomoka i Nyakabanda hari umuzungu watwigishije gucura. Naje gushakana n'uyu mugabo wanjye na we abifitemo ubumenyi.

"Mu myaka itanu ya mbere nabanje kubyanga kubera kwitinya ariko nyuma nza gutinyuka kubera ko nabonye icyo bitwinjiriza... Ubu rwose ntabwo wabimbuza."

Ibikoresho bacura cyangwa banagura ni ibicyenerwa mu mirimo ya buri munsi y'umuturage wo mu cyaro, cyane cyane ibyifashishwa mu buhinzi. Naho ibyafatwa nk'ibikoresho by'ibanze ni ibyuma byashaje banagura, ari byo kubisubiza ubushya byahoranye cyangwa se kubikoramo ibindi.

Nirere avuga ko bageze muri aka gace ari abimukira b'abacyene bikabije bashakisha ubuzima.

Kuri ubu avuga ko uyu mwuga ubinjiriza amafaranga atari munsi ya 15,000 ku munsi ndetse bakaba barashoboye kugura amasambu n'amatungo.

Agira ati: "Aha bahita kwa mucuzi cyangwa kwa mujyanama... Dufite amazina yacu ariko akabyiniriro ni kwa mucuzi... Ndabikunda cyane. Nta pfunwe rwose bintera."

Muri aka kazi kose Nirere aba ari kumwe n'umugabo we Ndamyabera. Iyo umwe afashe icyuma ngo kitanyeganyega, undi aba agikubita inyundo ngo cyorohe bityo bashobore kugikoramo igikoresho bashaka .

Urebye ingufu zikoreshwa wakwibaza ko Ndamyabera asaba umugore we ibirenze ubushobozi bw'umubiri ariko we n'umugore we ngo si uko babibona.

Ndamyabera agira ati: "None se abajya ku rugamba ko bajyayo? Dukora ibiringaniye. Niba imbaraga zibaye nkeya tugahagarara.

"Nabayeho ntagira ubutaka ariko byatumye ngura ubuhagije mfatanyije n'uyu mudamu wanjye. Ibaze ko bushobora kwira tutageze na hariya ku muhanda."

Aseka, yongeyeho ati: "Twebwe dusohoka tuvuga tuti 'tujye kwigurira agatobe'.''

Kuri iyi ngingo kandi, Ndamyabera avuga rumwe n'umugore we uvuga ko adatewe ipfunwe n'aka kazi akora akunze.

Ndamyabera, avuga ku mugore we, agira ati: "Aho kugira ngo umbone bavuga ngo Perpetua yagiye gusabiriza cyangwa kwiba wambona ndi kuri uyu murimo wanjye...."

Nubwo bavuga ko bakunze aka kazi, Nirere n'umugore we ngo bafite impungenge ko iterambere ry'inganda rishobora kubambura aka kazi bamazemo imyaka igera kuri 40.

Gusa nubwo bageze mu zabukuru, aba bombi ngo bafite inyota yo kwiyungura ubumenyi kandi aho bishoboka ngo bakaba bakwifashisha ubuhanga bwa none nko gukoresha amashanyarazi mu gushyushya no gukata ibyuma, bityo bagashobora kuba bakoresha igihe gito ndetse n'ingufu nkeya dore ko n'izo bafite zigenda zibabana nkeya.