Amerika: Umusaza w’imyaka 82 arashinjwa gutunga amashusho y'ihohoterwa ry'abana rishingiye ku gitsina
Thomas Markle yashinjwe n’inteko y’abacamanza ya leta muri Los Angeles, muri Amerika, kuba yaratunze amashusho agaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.
Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko mu bimenyetso bimushinja harimo amashusho agaragaramo abana bari munsi y’imyaka 12 bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uyu mugabo w’imyaka 82 yahakanye ibyo aregwa.
Urwego rw’iperereza rwa FBI rwataye muri yombi Markle tariki 6 Ugushyingo (11) mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru kiri muri Florida, rumushinja gutunga ibikoresho birimo ayo mashusho.
Ku ikubitiro yaregwaga icyaha kimwe, ariko nyuma ibirego biza kuba bibiri.
Umushinjacyaha wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bill Essayli, yavuze ko Markle ashobora gukatirwa igifungo kigera ku myaka 20 kuri buri cyaha naramuka abihamijwe.
Yatawe muri yombi nyuma y’isakwa ryakorewe ububiko yakodeshaga muri Los Angeles kuva hafi ku myaka 20, hamaze kubonekamo ibikoresho bivugwa ko birimo ayo mashusho.
Mbere yari yemerewe kuburana ari hanze ya gereza ariko yubahiriza amabwiriza y’urukiko. Icyakora, nyuma yategetswe kuguma afunze mu gihe ategereje kuburanishwa, nyuma y’uko bivugwa ko yakuyeho igikoresho cyamukurikiraga aho aherereye.
Mu bubiko bwasatswe, abashinzwe iperereza basanze amashusho abiri agaragaza umugabo mukuru, umutangabuhamya yavuze ko ari Markle, ari kumwe n’umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Abashinjacyaha bavuga kandi ko hari indi shusho isa n’igaragaza umwana uri mu cyumba bikekwa ko kiri muri imwe muri hoteli zo muri Philippines.
Markle yimukiye muri Philippines umwaka ushize nyuma yo kugira ibibazo by’uburwayi bwo guturika kw’imitsi yo mu bwonko inshuro nyinshi, kandi yabaga mu mujyi wa Cebu kugeza muri Gicurasi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kandi hari andi mafoto asa n’agaragaza Markle ari kumwe n’abana basa n’abatambaye hose.
Izindi nkuru wasoma: