Umudepite
Jimmy Gomez yatangaje ko agiye kwegura ku mwanya we nyuma y'uko Komite ishinzwe
imyitwarire n'amahame mu nteko ishinga amategeko ya Amerika itangaje ko yabonye
ibimenyetso bifatika bimushinja imyitwarire ijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku
gitsina, nk'uko CBS News yabitangaje.
Raporo
yashyizwe ahagaragara n'iyo komite ku munsi w'ejo igaragaza ko Gomez, wo mu
Ishyaka ry'Abademokarate, uhagarariye leta ya California, yakoze ku mukozi w'inteko
ishinga amategeko ibikorwa birimo kumureshya no kugerageza kumusaba gukora
imibonano mpuzabitsina atabyemeye, yirengagiza ubusumbane bw'ububasha bwari
hagati yabo.
Gomez,
ufite imyaka 51, mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa mbere, yavuze ko
atemeranya n'ibyagaragajwe muri iyo raporo, ariko ko azegura tariki ya 1
Ukuboza (12).
Iperereza
ryatangijwe nyuma y'amakuru yavugaga ko Gomez yabonwe asoma umukozi muto w'inteko
mu birori byateguwe n'uwahoze ari umudepite, Eric Swalwell.
Aya
makuru yamenyekanye nyuma gato y'uko Swalwell na we yeguye kubera ibirego
by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina yari akurikiranyweho.
Muri
Kanama (8), komite igizwe n'abahagarariye amashyaka yombi yatangaje ko
yatangiye iperereza kuri Gomez, usanzwe afite umugore, nyuma y'uko
abanyamategeko bahagarariye uwo bivugwa ko yahohoteye bamushinje kumukorakora
mu buryo budakwiye.
Icyo
gihe Gomez yari yavuze ko n’ubwo yakoze amakosa, ibikorwa bye byari
byumvikanyweho n'impande zombi.
Mu
gihe cy'iperereza, komite yabajije umugore uvugwa muri raporo ku izina rya
"Witness 1" , ayibwira ko uwo mudepite yagerageje kumureshya no
kumukorakora mu buryo buganisha ku mibonano mpuzabitsina inshuro ebyiri,
atabishaka. Ibyo
ngo byabereye ahantu hahurira abantu benshi ndetse no mu biro bya Gomez, igihe uwo
mugore yari akihakora.
Yavuze
ko muri Gashyantare(2) 2024, ubwo bari mu kabari i Washington DC, Gomez
"yamwinjije ikiganza mu ijipo", ibintu avuga ko atigeze yemera.
Raporo
igaragaza ko imyitwarire ya Gomez yateje uwo mukozi ihungabana rikomeye,
rikomeje kumugiraho ingaruka kugeza ubu, ndetse rikaba ryaragize uruhare mu
cyemezo yafashe cyo kuva ku kazi.
Abanyamategeko
bahagarariye uwo mugore, bashimye ibyagaragajwe muri raporo, ariko bongeraho ko
inteko ikwiye gufata ingamba zihuse zo guhangana n'icyo raporo yise "umuco
mubi ushishikariza ihohoterwa".
Komite
y'Imyitwarire yavuze ko itabonye igihe gihagije cyo gufatira Gomez ibihano
bikwiye, bitewe n'uko ateganya kuva muri uwo mwanya mu kwezi gutaha.