Imvo n'imvano ku mateka y'umupira w'amaboko wa Volleyball na Basketball mu Rwanda

Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'Imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 z'ukwa 10 mu 2022. Nkuko mwabyumvise mu cyumweru gishize twatangiye uruhererekane rw'ibiganiro bivuga amateka y'umupira w'amaboko wa Volley Ball na Basket Ball mu Rwanda. Mu cyumweru gishize twatangiye n'abagabo bakinaga basketball. Uyu munsi turabagezaho abakinaga Volleyball mu rwego rw'abagore. Ibi biganiro twagiye kubitegurira i Paris mu Bufaransa, muri Studio za Radio France.
Twabiteguriye mu Bufaransa kuko ariho byari bitworeheye guhura na bamwe mu baboneye izuba iyo mikino ubu bamwe bakaba bageze mu muzabukuru. Rero, twavuganye n'izo mfura z'iyo mikino bari hirya no hino ku isi.
Igitekerezo cyo kwibanda ku mateka y'iyo mikino cyatewe n'intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu rwego mpuzamahanga. U Rwanda kandi rumaze kubaka ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga cy'iyo mikino cyitwaga Kigali Arena, ubu cyitwa BK Kigali Arena. Abakurikirana iyo mikino baravuga ko gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi icumi, akaba aricyo kinini mu bihugu bya Afurika y'uburasirazuba. Ndetse amarushanwa ya championa y'abagore n'abagabo muri Afurika yo mu mwaka ushize yabereye kuri icyo kibuga cyo mu Rwanda. Icyo gihe nubwo u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda muri Basketball, ariko muri Volleyball mu bagabo , u Rwanda rwaviriyemo muri 1/2, ibyo byatumye u Rwanda rujya ku mwanya kwa 6 muri Afrika.

Ntagushidikanya rero ko abakinnyi b'iyo mikino, bayikina batazi amateka yayo. Cyangwa abafana bayo bayireba ariko nabo batazi amateka yayo. Niyo mpamvu rero Imvo n'imvano yahisemo kubategurira uruhererekena rw'ibiganiro twagirane n'imfura z'iyo mikino.
Mu mukino wa Volley ball mu rwego rw'abagore, twari kumwe muri studio na Jeannette Uwimana, ku mirongo ya telephone twari kumwe na Seraphine Mukamuberwa Habarurema wari muri Norvège, Gertrude Kubwimana wari mu Rwanda, we asanzwe ari na Directrice wa technique muri fédération ya Volleyball mu Rwanda, hamwe rero na Agnes Mukazibera wari muri Côte d'Ivoire.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya.







