IKIBIRIRAHO, RDC na M23 bemeranyije ku ntambwe igana ku biganiro by'amahoro

Iyi gahunda nshya ishingiye ku masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington mu mwaka wa 2025, ahagarikiwe na Perezida w'Amerika Donald Trump.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Gildas Yihundimpundu na Latifa Mutesi

  1. Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Ukraine

    Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Andy Burnham, yagiriye uruzinduko i Kyiv

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Andy Burnham, yagiriye uruzinduko i Kyiv, ruba urwa mbere akoze hanze y’igihugu kuva yajya ku butegetsi.

    Muri uru ruzinduko, ateganya gushyikiriza Ukraine ibishushanyo mbonera byayifasha gukora misile zayo zishobora kugera kure.

    Burnham kandi ari buyobore inama ye ya mbere y’ihuriro ry’abafite ubushake 'Coalition of the Willing', ryashinzwe n’Ubwongereza n’Ubufaransa ku butegetsi bwa Minisitiri w’intebe wabanje, Sir Keir Starmer.

    Muri uru ruzinduko, Burnham yakiriye igihembo mu izina ry’abaturage b’Ubwongereza, nk’ikimenyetso cyo gushimira uruhare Ubwongereza bwagize mu gufasha Ukraine.

    Yanitabiriye ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa Ukraine.

    Ikindi cy’ingenzi cyane ku bijyanye n’intambara, Burnham yatangaje ko ubutegetsi bwe bwemeye ko sosiyete ikora ibikoresho bya gisirikare ya MBDA ishyira ahagaragara amakuru yari yaragizwe ibanga ku bice by’ikoranabuhanga by’Ubwongereza bikoreshwa muri misile ya SCALP - misile y’Ubafaransa ihuye na Storm Shadow y’Ubwongereza.

    Burnham yongeye gushimangira ko Ubwongereza bukomeje gushyigikira Ukraine, mu gihe ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine byiyongereye mu byumweru bishize. Kimwe mu biherutse ni igitero cyagabwe ku isoko rinini ry’ubucuruzi ku wa gatanu w’icyumweru gishize, cyahitanye nibura abantu 16.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. EU yatangaje indi nkunga yo gufasha Ukraine, irimo ibikoresho byo kurinda ikirere no guhangana na misile

    Umuyobozi wa komisiyo y'Uburayi, Ursula von der Leyen mu ikote ry'umweru. Agaragara igice cyo hejuru gito

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko izatanga indi nkunga y’amafaranga ingana na miliyari €6.1(ni ukuvuga asaga tiriyari 10.518 Frw), azafasha Ukraine kugura ibikoresho bishya byo kwirinda, birimo misile, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare na Radar.

    Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wavuze ko iyi nkunga nshya yiyongera ku yindi ya miliyari €16 (ni ukuvuga asaga tiriyari 27.47 Frw) yari yaremejwe mbere. Muri ayo mafaranga, miliyari €8.35 (ni ukuvuga asaga tiriyari 14.3 Frw) yamaze gukoreshwa.

    Umuyobozi wa komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko “Uko Uburusiya bukomeza kongera ibitero, natwe turimo kongera ingufu mu gufasha Ukraine kurinda abaturage bayo no kurinda ikirere cyayo.”

    Yakomeje agira ati: “Uburayi buri kumwe na Ukraine, kandi tuzayiha ibyo ikeneye, igihe cyose bizaba bikenewe."

    Izindi nkuru wasoma:

  3. ICC isubiza ite ibirego biyishinja kwibasira Afurika kurusha indi migabane?

    Umushinjacyaha wungirije wa ICC w'umunya-Senegali, Mame Mandiaye Niang. Yambaye imyambaro y'umukara n'umweru mo imbere

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rurimo guhangana n'ibibazo bikomeje kwiyongera bivuye mu bihugu bimwe na bimwe, cyane cyane muri Afurika. Muri urwo rwego, Umushinjacyaha wungirije wa ICC, Umunya-Senegali Mame Mandiaye Niang, yari i Dakar mu rwego rw'uruzinduko rwe mu bihugu bishyigikiye amategeko ya Roma.

    Intego ye ni ugusobanura uruhare rw'urukiko no gusubiza ibirego ruregwamo. Aganira na BBC News Africa, Niang yahakanye ibivugwa ko ICC yibasira Afurika, avuga ko urukiko rwatangiye iperereza ritandukanye kuri uyu mugabane ku busabe bw'ibihugu birebwa n'ikibazo.

    Yavuze ko ICC yubahiriza ihame ryo kuzuzanya, aho urukiko mpuzamahanga rugira icyo rukora iyo inzego z'igihugu zananiwe cyangwa zidashaka guhangana n'ibyaha bikomeye. Niang yanahakanye ibirego bivuga ko ICC yivanga mu bubasha bw'ibihugu, yemeza ko abakorewe ibikorwa by'urugomo muri Afurika bagikeneye ubutabera.

    Mame Mandiaye yagize ati: "Haracyariho abantu bababara, hari abahohotewe benshi. Kandi niba tudashobora kubasubiza ibyo batakaje byose, nibura twagombye kubaha ubutabera."

    Niang yavuze ko bibabaje kubona hari ubwumvikane buke ku ruhare rw’urukiko. Yavuze ko nubwo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zafatiye ibihano bamwe mu bayobozi ba ICC, urukiko rutazasubira inyuma mu gusohoza inshingano zarwo. Niang yagize ati: “Ni imbogamizi twicuza, ariko ntabwo zizadusubiza inyuma.”

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Papa Leo yasabye amahanga gufasha kurwanya icyorezo cya Ebola muri RDC

    Papa Leo mu myambaro y'umweru ari imbere y'abantu. Afashe urupapuro mu ntoki n'indangururajwi

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Ku cyumweru, Papa Leo yasabye umuryango mpuzamahanga gufatanya mu gukumira no kugabanya ingaruka z’icyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), kimaze guhitana abantu barenga 2,500 nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

    Nk'uko abategetsi b’umuryango w’abibumbye babitangaza, iki cyorezo cyakwirakwiye vuba mu bice byinshi by’icyo gihugu cya Afurika yo hagati, kandi kiri gutuma haboneka umubare munini w’abandura n’abakomeje guhitanwa nacyo.

    Mu isengesho ryo ku cyumweru, Papa Leo yabwiye abari bateraniye ku kibuga cya mutagatifu Petero i Vatican ati: “Mu masengesho yanjye, nkunze kwibuka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane muri ibi bihe icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira kandi kikaba gikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.”

    Yakomeje asaba ko, “Umuryango mpuzamahanga wagira icyo ukora, kandi muri ibyo bikorwa hakitabwa no ku ruhare rw’abaturage bo mu duce cyibasiye mu gukumira iki cyorezo, kugira ngo hatabarwe ubuzima bw’abantu benshi bashoboka.”

    Iki ni icyorezo cya Ebola cya 17 cyibasiye Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Mu mpera za Nyakanga (7), cyabaye icyorezo cya Ebola kimaze kuba icya mbere cyishe abantu benshi kurusha ibindi byose mu mateka y’icyo gihugu, nyuma y’amezi atatu gusa gitangajwe ku mugaragaro. Kimaze kurenga ku mibare y’icyabaye hagati y'umwaka wa 2018 n'uwa 2020.

    Izindi nkuru wasoma:

    Ayandi makuru yacu mushobora kuyakurikira kuri YouTube kuri BBC News Gahuza

  5. RDC na M23 bemeranyije ku ntambwe igana ku biganiro by'amahoro

    Ingabo z'umutwe w'inyeshyamba wa M23

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’umutwe w'inyeshyamba wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda bemeranyije gahunda izabafasha gukomeza ibiganiro bigamije gushaka amahoro arambye.

    Mu itangazo bahuriyeho ryasohotse nyuma y’iminsi itanu y’ibiganiro byabereye mu Busuwisi, impande zombi zavuze ko ziyemeje “gukomeza ibiganiro byo gushaka amahoro arambye no gukemura amakimbirane”, ndetse zemeranya gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

    Iyi gahunda nshya ishingiye ku masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington mu mwaka wa 2025, ahagarikiwe na Perezida w'Amerika Donald Trump.

    Icyakora, nyuma yo kuyasinya, imirwano yakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), agace kamaze imyaka myinshi karangwamo amakimbirane.

    Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari ibyo impande zombi zitumvikanaho, birimo ibihano byafatiwe umutwe w'inyeshyamba wa M23, kurekura abafunzwe ndetse n’igihe amavugurura ya politiki azashyirwa mu bikorwa.

    Ibi biganiro byitabiriwe n’umutwe w'inyeshyamba M23, ubutegetsi bwa RD Congo, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Togo, Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’Ubusuwisi bwabyakiriye.

    Rifatiye ku masezerano yo mu 2025, itangazo ryagize riti: “Impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buzajya busuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze, ndetse bugakemura ibibazo bishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano n’imyanzuro byemeranyijweho i Doha.”

    Impande zombi kandi zashyizeho intambwe zigomba gukurikizwa n’igihe buri imwe yose izamara, zinavuga ko zizakoresha ubworoherane n’uburyo bushya bwo gushaka ibisubizo bishya.

    Banemeranyije gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukurikirana no kugenzura abarenze ku gahenge.

    Itsinda rishinzwe gucunga iyo gahunda rimaze gushyirwaho, kandi itsinda rya mbere ryo kugenzura niba agahenge kari kubahirizwa riteganyijwe kujya i Minembwe kuri uyu wa mbere, mu gace ka Kivu y’Amajyepfo kamaze igihe karangwamo imirwano.

    Nubwo habaye amasezerano y'agahenge inshuro nyinshi, imirwano yakomeje muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, aho buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibyo rwiyemeje.

    Aya makimbirane afitanye isano n'umwuka mubi umaze igihe hagati ya RDC n'u Rwanda.

    U Rwanda ruvuga ko RD Congo itigeze isenya burundu umutwe wa FDLR, ibyo u Rwanda rufata nk’ibishobora guhungabanya umutekano warwo.

    Izindi nkuru wasoma:

  6. Guinea: Isenyuka ry’ikirundo cy’imyanda ryahitanye abantu 30

    Abaturage benshi bari bateraniye hafi y'ikirundo kinini cy'imyanda cyaguye ku nzu zari hafi y'ahajugunywa imyanda

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Nibura abantu 30 bamaze gupfa nyuma y'uko ikirundo kinini cy'imyanda cyaguye ku nzu zari hafi y'ahajugunywa imyanda mu murwa mukuru wa Guinée Conakry, nk'uko abategetsi babitangaza.

    Abandi bantu 22 bakomeretse, barimo batandatu bakomeretse bikomeye,mu gace ka Dar-es-Salam ko mu mujyi wa Conakry.

    Abategetsi bavuze ko hashyizweho abantu benshi barimo n’ingabo kugira ngo bakomeze ibikorwa byo gushakisha ababa barokotse. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa munani ku isaha yo muri icyo gihugu, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryabanje.

    Umugore umwe yabwiye itangazamakuru ryo muri ako gace ko abana be batanu bose bapfiriye muri iyi mpanuka. Hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.

    Nyuma yaho, abashinzwe ubutabazi bagaragaye bakoresha imashini zicukura mu myanda yasandaye, bashakisha ababa bakiri bazima, mu gihe abaturage benshi bari bateraniye hafi aho.

    Minisitiri w’intebe wa Guinea, Mamadou Oury Bah, yasuye aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo arebe uko ibintu byifashe kandi anagenzure uko ibikorwa byo gushakisha ababa bakiri bazima biri kugenda.

    Umuyobozi w’abaturage bo muri ako gace, Lancine Sylla, yari yabwiye ikinyamakuru AFP ko ko yari afite impungenge z'uko umubare w'abapfuye ushobora kuba munini.

    Yagize ati: “Twakuyemo imirambo 18, yahise ijyanwa mu buruhukiro (morgue).”

    Si ubwa mbere impanuka nk’iyi iba, kuko mu 2017 na bwo kuri iki kimoteri habereye impanuka aho ikindi kirundo cy’imyanda cyasenyutse kigahitana abantu 10.

    Izindi nkuru wasoma:

  7. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo mu buryo bw'aka kanya.