Ihuriro ry'ibigo byo muri Amerika ryatsindiye amasezerano akomeye yo gucukura amabuye y'agaciro muri Kenya

Imashini itwaye amabuye
Insiguro y'isanamu, Amerika irimo kugerageza kugera ku rwego rw'u Bushinwa, bumaze kugira ububasha bukomeye mu bucukuzi no gutunganya amabuye y'agaciro y'ingenzi muri Afurika
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 3

Ihuriro ry'ibigo riyobowe n'Abanyamerika, rizwi nka Frontier Minerals, ryatsindiye isoko ryo guteza imbere umushinga wo gucukura amabuye y'agaciro mu gace ka Mrima Hill muri Kenya, ritsinda abandi bahataniraga isoko barindwi, barimo ibigo byo mu Bushinwa no muri Australia.

Bivugwa ko aho hantu hari amabuye y'agaciro y'ingenzi afite agaciro karenga miliyari 60 z'amadolari ya Amerika.

Muri ayo mabuye harimo Niobium, ikoreshwa mu gukora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, igakoreshwa mu ikoranabuhanga ry'indege no mu ikoranabuhanga rya gisirikare.

Frontier Minerals yatangaje ko umushinga wayo ugamije gutuma inyungu nyinshi zituruka kuri ayo mabuye zisigara muri Kenya binyuze mu gutunganya no gusukura ayo mabuye, bikorewe imbere mu gihugu.

Aya masezerano aje mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo gushaka uburyo bwo kubona amabuye y'agaciro menshi yo muri Afurika, hagamijwe gukomeza urwego rw'ibikorwa byo kubona no gutunganya ibikoresho by'ibanze bikenerwa n'inganda zo muri Amerika ndetse no guhangana n'u Bushinwa.

Frontier Minerals igizwe n'ibigo bitatu byo muri Amerika ari byo Bunker Hill Mining Corp, American Resources Corporation na ReElement Technologies Corporation.

Iri huriro rihuza ubunararibonye mu guteza imbere ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mu gutanga ibikoresho by'ingenzi bikenerwa mu nganda no mu ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu kuyatunganya.

Kimwe mu bice by'ingenzi bigize umushinga wabo ni ugushyiraho ubushobozi bwo gutunganyiriza no kongerera agaciro amabuye y'agaciro muri Kenya.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Brad Barnett, uhagarariye Frontier Minerals, yavuze ko icyo kigo cyifuza ko Kenya yungukira byinshi ku mutungo kamere wayo.

Agace ka Mrima Hill gaherereye mu Ntara ya Kwale, hafi y'inkengero z'inyanja y'u Buhinde muri Kenya.

Ako gace gafite ubuso bungana na hegitari zigera 158 z'ishyamba.

Icyakora, gahunda yo gucukura amabuye y'agaciro muri ako gace yateje impungenge mu baturage bahatuye.

Bavuga ko batinya ko uwo mushinga ushobora kwangiza iryo shyamba ndetse ukabangamira umurage basigiwe n'abasekuruza babo.

Hari kandi ibibazo byibazwa ku bijyanye n'inyungu zizagera ku baturage batuye hafi y'aho umushinga uzakorera.

Barnett yashimangiye ko Abanyakenya bazabyungukiramo, agira ati: "Turateganya guhanga imirimo irambye ku bakozi bo muri Kenya, bakagira uruhare ku bucuruzi buhakorerwa, bakagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw'igihugu no kububyaza umusaruro, binyuze mu kongerera abaturage ubushobozi no gushora imari mu buryo bugamije inyungu rusange, mu gihe tunashyira imbere kurengera ibidukikije no kubahiriza amabwiriza."

Icyakora, iryo huriro riracyasabwa kubona uruhushya rwo gukora ubushakashatsi ku mabuye y'agaciro no kuzuza ibisabwa n'amategeko agenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, mbere y'uko umushinga utangira.

Icyemezo cyo gutanga iri soko nticyashimishije bamwe mu bari bahatanye.

Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko amasosiyete abiri yari ahanganye na Frontier Minerals ateganya kukijuririra.

Muri byo harimo ikigo cyo muri Australia cyitwa RareX, kivuga ko Frontier Minerals itubahirije igihe ntarengwa cyo gutanga inyandiko zisaba isoko cyari cyaratanzwe mbere.

Guverinoma ya Kenya yo yakomeje gushimangira ko igikorwa cyo gutanga isoko cyakozwe mu mucyo kandi ku buryo buri wese yari afite amahirwe angana yo guhatanira uwo mushinga.

Uyu mushinga uje mu gihe Amerika yihatira gushaka ahandi yakura amabuye y'agaciro y'ingenzi, kugira ngo igabanye kwishingikiriza ku Bushinwa, igihugu gifite uruhare rukomeye mu gutunganya amwe mu mabuye y'agaciro y'ingenzi ku isi.

Washington imaze igihe ishyiraho ubufatanye n'ibihugu bya Afurika bikungahaye ku mabuye y'agaciro, birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Zambiya, mu rwego rwo gushimangira imbaraga mu gukora ibikoresho byifashishwa mu nganda z'imodoka zikoresha amashanyarazi, ikoranabuhanga rya gisirikare n'izindi.

Minisiteri y'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro ya Kenya ivuga ko uru rwego ari ingenzi muri gahunda yayo yo guteza imbere ubukungu no kutabushingira gusa ku ishoramari ry'ubukerarugendo, ubuhinzi na serivisi z'imari.