Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abagore hafi 600 bishwe muri Afurika y'Epfo mu mezi atatu
- Umwanditsi, Khanyisile Ngcobo
- Yakoze inkuru ari, I Johannesburg
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 4
Imibare mishya ijyanye n'ibyaha muri Afurika y'Epfo igaragaza ko abagore hafi 600 bishwe muri icyo gihugu hagati ya Nyakanga (7) na Nzeri (9) muri uyu mwaka.
Uyu mubare urimo abagore 13, imirambo yabo yasanzwe yambaye ubusa igice ndetse yakomeretse, ubwo yabonekaga ahantu rusange yari yajugunywe mu mujyi wa Johannesburg no mu nkengero zawo.
Ubwo bwicanyi bwateje uburakari bwinshi cyane mu gihugu ndetse polisi yotswa igitutu kugira ngo ishake ababukoze, muri icyo gihugu kiri mu bifite ikigero kiri hejuru cyane cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ubwicanyi ku isi.
Mu bwicanyi buherutse kuba buteye ubwoba, muri iki cyumweru abagore batanu n'umwana w'igitambambuga bishwe barashwe mu ntara ya Free State.
Iyi mibare mishya ijyanye n'ibyaha, yatangajwe ku wa gatanu, yahishuye ko abagore 581 bishwe muri icyo gihugu hagati ya Nyakanga na Nzeri, barimo 131 biciwe mu ntara ya Gauteng irimo umujyi wa Johannesburg.
Iyo mibare yanahishuye ko habayeho igabanuka rito ry'umubare w'ubwicanyi.
Polisi yatangaje ko abantu 5,590 bose hamwe bishwe, abo bakaba baragabanutseho abantu 204 ugereranyije n'abishwe mu gihe nk'icyo mu mwaka ushize. Ariko ni ho ha handi ibyo bisobanuye ko muri rusange abantu hafi 60 bishwe buri munsi.
Ntibisobanutse niba uwo mubare w'abagore bishwe wariyongereye cyangwa waragabanutse kuko vuba aha polisi yari yararetse gutangaza iyo mibare kubera icyo polisi yavuze ko ari "inenge zikomeye" zari ziri mu mibare.
Minisitiri w'agateganyo ushinzwe polisi, Firoz Cachalia, yavuze ko bicyenewe ko habaho "ibikorwa byinshi cyane byo kwirinda... ihohoterwa" rikorerwa abagore n'abana.
Polisi ikorera mu ntara ya Free State, mu majyepfo ya Johannesburg, ivuga ko mu ijoro ryo ku wa gatatu abagabo batatu bipfutse mu maso barashe mu muryango utuye mu gace ka Botshabelo.
Polisi yavuze ko uko ari batatu bivugwa ko bari barimo bashaka nyir'inzu, nuko babonye ko adahari, "binjira mu nzu ku ngufu batangira kurasa abantu bari bayirimo".
Umugore wa nyir'iyo nzu na we yarashwe mu nda, ajyanwa ku bitaro. Nta bantu batawe muri yombi.
Ku wa kane, umukuru wa polisi mu ntara ya Gauteng yavuze ko abantu umunani bari bamaze gutabwa muri yombi bijyanye na ba bagore 13 bishwe, impfu zabo zigateza uburakari bwinshi mu gihugu muri uyu mwaka.
Jenerali (Gen) Tommy Mthombeni yavuze ko batatu muri abo batawe muri yombi bafashwe bijyanye n'iyicwa rya Elizabeth Moselakgomo, wakundaga gukora siporo yo kwiruka waburiwe irengero bigatuma habaho igikorwa cyo ku rwego rw'igihugu cyo kumushakisha, cyatangajwe cyane mu bitangazamakuru.
Uwo mugore wari ufite imyaka 38 yaburiwe irengero ubwo yari yagiye kwiruka nkuko yari asanzwe abikora buri munsi hafi y'urugo rwe ruri mu mujyi wa Kempton Park, mu ntara ya Gauteng.
Ku itariki ya 12 Nzeri, umurambo we wabonetse wakomeretse cyane ndetse igice cyawo ari cyo cyambaye imyenda.
Uwo mukuru wa polisi yavuze ko abandi bantu babiri bafunzwe bijyanye n'urupfu rwa Jabulile Ntimba, wari ufite imyaka 33, waje kuboneka igice kimwe cye cyambaye ubusa ndetse azingiye mu ishuka ari ku ruhande rw'umuhanda mu mujyi wa Boksburg, muri iyo ntara, ku itariki ya 17 Nzeri. Umurambo wa Ntimba wari uwa cyenda ubonetse mu karere ka Ekurhuleni.
Gen Mthombeni yavuze ko undi muntu yatawe muri yombi acyekwaho kugira uruhare muri bumwe mu bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Kempton Park, mu gihe undi muntu ucyekwa yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Ntombifuthi Nxumalo rwabereye i Tembisa, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba uvuye rwagati mu mujyi wa Johannesburg.
Umurambo wa Nxumalo wasanzwe mu irimbi ku itariki ya 26 Nzeri. Yasanzwe yambaye ubusa, yakomeretse cyane ku mutwe, ndetse hafi y'umurambo we hari hari amabuye.
Undi muntu yatawe muri yombi muri Nyakanga, bijyanye n'urupfu rwa Busisiwe Mahlangu, umurambo we wasanzwe mu mujyi wa Kempton Park, ku itariki ya 15 Nyakanga. Umurambo we wari uwa mbere utahuwe, mu mirambo 13 yatahuwe muri ako gace.
Muri Nzeri, Perezida w'Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa yasezeranyije ko azakora ibishoboka byose kugira ngo abakoze ubwo bwicanyi bafatwe kandi baburyozwe.
Mu mwaka ushize, yatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari "ikiza cyibasiye igihugu".