IKIBIRIRAHO, Pentagon ivuga ko umusirikare wishe bagenzi be mu 2009 azicwa arashwe n'abandi bigatangazwa mu mashusho birimo kuba

Minisitiri w'ingabo w'Amerika avuga ko iyicwa ry'uwo musirikare rizabera mu ruhame ariko inzobere mu mategeko ivuga ko icyo cyemezo "kitigeze kibaho mbere" ari ikintu "gishidikanywaho mu rwego rw'amategeko".

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana

  1. Trump yavuze ko Amerika itazagaba ibitero kuri Iran mbere y'amatora yo mu kwa 11

    Donald Trump yicaye mu nama y'abaminisitiri i Camp David, ku itariki ya 31 Nyakanga (7) mu 2026. Yambaye ikositimu y'ubururu bwijimye, karuvati y'ubururu bwerurutse irimo uturongo tuberamye tw'umukara, ishati y'umweru hamwe n'umudari w'ibendera ry'Amerika wometse ku ikoti rye. Abumbuye umunwa areba ahari 'camera'.

    Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika itazagaba ibitero kuri Iran mbere y'amatora y'abagize inteko ishingamategeko yo hagati muri manda azaba muri Gushyingo (11) uyu mwaka, avuga ko ibihugu byombi birimo kugirana ibiganiro "bitanga umusaruro" ku kurangiza intambara imaze amezi atandatu, nkuko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Mu butumwa yatangaje ku wa kane ku rubuga rwa Truth Social, yagize ati: "Turimo kugirana ibiganiro bitanga umusaruro na Repubulika ya Kisilamu ya Iran."

    Yongeyeho ati: "Ntituzatera Iran na rimwe mbere y'amatora yo hagati muri manda azaba muri Amerika ku itariki ya 3 Ugushyingo [11]."

    Intambara yatangiye muri Gashyantare (2) uyu mwaka, ubwo Amerika na Israel byagabaga ibitero kuri Iran.

    Byatumye ikigero cyo gukundwa kwa Trump mu baturage b'Amerika kigabanuka, ndetse ibyo birimo kugira ingaruka cyane kuri bagenzi be bo mu ishyaka ry'abarepubulikani barimo kugerageza kugumana ubwiganze bw'iryo shyaka mu nteko ishingamategeko muri ayo matora yo mu Gushyingo.

    Abanyamerika 60% – barimo umurepubulikani umwe muri buri barepubulikani bane – ntibemera uburyo Trump arimo kwitwara ku bijyanye na Iran, nkuko bigaragarazwa n'ikusanyabitekerezo riheruka gukorwa n'ikigo Reuters/Ipsos.

    Intambara yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane, mu gihe abatora bavuga ko impungenge ikomeye yabo ari ikiguzi cy'ibyo bacyenera mu mibereho.

    Trump yakomeje kuvuga ko yiteze ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizagabanuka nyuma y’amatora ariko ntiyatanze gahunda irambuye ku bijyanye no gusohoka mu ntambara.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Koreya y'Epfo yatumijeho ambasaderi wayo muri Ukraine kubera ubushyamirane bushingiye ku mfungwa zo mu ntambara

    Perezida wa Koreya y’Epfo Lee yambaye ikositimu arimo kuvugira mu ndangururamajwi
    Insiguro y'isanamu, Perezida wa Koreya y'Epfo Lee Jae Myung (ifoto mbarankuru)

    Koreya y’Epfo yavuze ko yatumijeho ambasaderi wayo muri Ukraine, ibi bikaba ari ugufata indi ntera kw'ubushyamirane bwo muri dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

    Byatangiye mu kwezi gushize ubwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangazaga ko leta ye yohereje muri Koreya y’Epfo abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafashwe.

    Koreya y’Epfo ivuga ko Ukraine yarenze ku masezerano yo kugira ibanga uko kohereza abo basirikare ariko ibiro bya Zelensky bishimangira ko nta masezerano yo kubigira ibanga yabayeho.

    Abo basirikare babiri ba Koreya ya Ruguru, bari bari mu babarirwa mu bihumbi b’icyo gihugu bafashaga Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine, mbere bari babwiye ibitangazamakuru byo muri Ukraine ko bifuzaga koherezwa muri Koreya y’Epfo.

    Muri Nzeri (9) uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Koreya y’Epfo Park Yoon-joo yari yagejeje ku mudipolomate uhagarariye Ukraine muri Koreya y’Epfo, Andrii Vieshkin, aho leta ye ihagaze ndetse no kwinubira ku mugaragaro ibyabaye.

    Na mbere yaho muri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo Cho Hyun yavuze ko yakiriye gusaba imbabazi kuvuye kuri mugenzi we wa Ukraine ariko yongeraho ko uko gusaba imbabazi kutageze ku byo Koreya y’Epfo yari yiteze, nkuko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Koreya y’Epfo abivuga.

    Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine, Heorhii Tykhyi, yasohoye itangazo ku wa kane avuga ko “dipolomasi ikwiye gushyirwa imbere kurusha amarangamutima”.

    Yagize ati: “Nubwo Seoul yafashe icyemezo cyo gutumizaho ambasaderi wayo, Ukraine ikomeje kuba yiteguye gusubizaho ibiganiro byubaka – nubwo byafata igihe.”

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Afurika y'Epfo: Imodoka zatwitswe ndetse n'amaduka arasahurwa mu rugomo rwibasira abimukira

    Imodoka irimo gushya ku ruhande rw’umuhanda, mu gihe umwotsi w’umukara wuzuye mu kirere, ubwo ikamyo ya polisi yamishaga amazi iyaganisha aho hantu
    Insiguro y'isanamu, Polisi yarashe amasasu ya kawucu mu gutatanya imbaga z'abigaragambyaga mu gihe ibikorwa by'ubucuruzi byari byafunze

    Polisi y’Afurika y’Epfo ivuga ko imodoka nibura 24 zatwitswe ndetse n'amaduka y’abanyamahanga arasahurwa, mu gihe imyigaragambyo yo kwamagana abimukira yabagamo urugomo mu mijyi ibiri ikomeye.

    Ku wa kane, ubushyamirane bwadutse i Soweto, agace gatuwemo mu bucucike kari hanze ya Johannesburg, umujyi munini cyane w’icyo gihugu, n’i Durban, umujyi ukomeye uri ku cyambu mu burasirazuba.

    Urwo rugomo rubaye mu gihe uburakari bukomeje kwiyongera kubera icyemezo cy’urukiko gitegeka leta gukuraho inzitizi zari zabujije bamwe mu bimukira gusaba ubuhungiro.

    Afurika y’Epfo yagiye ibamo urugomo rwo kwanga abanyamahanga, akenshi rwibasira abimukira bava mu bihugu bituranye n’icyo gihugu.

    Imyigaragambyo yo ku wa kane yabayemo urugomo nyuma y’ibirego byuko umunyamahanga yakubise umwe mu bigaragambyaga i Durban.

    Polisi yavuze ko abanyamahanga batatu batawe muri yombi bijyanye n’uko gukubitwa kuvugwa.

    I Durban, mu ntara yo mu burasirazuba ya KwaZulu-Natal, abigaragambya bateraniye hanze y’ikigo cya leta cyakira impunzi basaba ko kireka kwakira ubusabe bw’ubuhunzi.

    Polisi yarashe amasasu ya kawucu mu kubatatanya, mu gihe amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byo rwagati muri uwo mujyi byari byafunze.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Human Rights Watch ivuga ko kuba Amerika yirukana abimukira ikabohereza muri Afurika binyuranyije n'amategeko

    Umupolisi w’Umunyamerika wo mu rwego rushinzwe umutekano kuri gasutamo ahanganye n’umugabo wambaye ishati y’umweru n’ingofero y’ubururu n’icyatsi kibisi. Imodoka iraboneka inyuma yabo.
    Insiguro y'isanamu, Amerika imaze igihe yirukana ikohereza mu bindi bihugu abimukira badashobora gusubizwa mu bihugu bavukamo

    Umuryango wo muri Amerika uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), uvuga ko iyirukanwa ry’abimukira bo muri Amerika boherezwa mu bindi bihugu byo muri Afurika ari ikintu kinyuranyije n’amategeko kandi ko gikoresha akababaro kabo nk’uburyo bwo gukumira abimukira.

    Muri raporo yasohoye ku wa kane, HRW ivuga ko “benshi, niba ahubwo atari abenshi” birukanwa nta mahitamo ashoboka baba bafite atari ayo gusubira mu bihugu bavukamo hatitawe ku byago bashobora guhura na byo bagezeyo.

    Kuva Perezida w’Amerika Donald Trump asubiye ku butegetsi mu mwaka wa 2025, abantu barenga 500 bamaze koherezwa mu bihugu byo muri Afurika aho batari abaturage (abenegihugu) babyo, nkuko HRW ibivuga, ishingiye ku mibare ya leta y’Amerika.

    Minisiteri y’Amerika y’umutekano mu gihugu yavuze ko “kwirukanirwa mu gihugu kindi [kitari icyo umwimukira yaturutsemo] ni igikoresho cy’ingenzi cyane cy’umutekano w’abaturage gikura mu mihanda yacu abanyamahanga batemewe n’amategeko b’abagizi ba nabi cyane”.

    Kurwanya abimukira cyari kimwe mu by’ingenzi Trump yasezeranyije mu matora yo mu mwaka wa 2024.

    Eswatini, yakiriye abantu 32 birukanwe n’Amerika, ivuga ko abantu batatu – bo muri Yemen, Belize na Laos – “batashye ku bushake” mu bihugu byabo mu gihe cya vuba aha gishize.

    HRW ivuga ko bimwe mu bihugu byemeye kwakira abirukanwe n'Amerika “byabafunze nta mpamvu” cyangwa bibasubiza mu bihugu bakomokamo, aho bafite “ibyago byo gutotezwa cyangwa gukorerwa iyicwarubozo”.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Pentagon ivuga ko umusirikare wishe bagenzi be mu 2009 azicwa arashwe n'abandi bigatangazwa mu mashusho birimo kuba

    Minisitiri w’ingabo w’Amerika Pete Hegseth arimo kuvuga mbere ya Perezida w’Amerika Donald Trump, mu ruganda rw’ibikoresho bya gisirikare rwa Anduril Industries, i Sparrows Point, muri leta ya Maryland, muri Amerika, ku itariki ya 6 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2026.

    Minisitiri w’ingabo w’Amerika Pete Hegseth yavuze ko abaturage bazashobora kureba mu mashusho birimo kuba ubwo uwahoze ari umusirikare w’ipeti rya majoro mu ngabo z’Amerika azaba arimo kwicwa arashwe n’itsinda ry’abasirikare.

    Umutegetsi wo muri minisiteri y’ingabo y’Amerika yabwiye BBC ko iyicwa rya Nidal Hasan, wishe arashe abasirikare 13 b’Amerika batari bafite imbunda, akabarasira mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood muri leta ya Texas mu 2009, rizatangazwa mu mashusho imbonankubone ririmo gukorwa.

    Byemezwa ko buzaba bubaye ubwa mbere habayeho kwicira mu ruhame muri Amerika mu myaka hafi 100 ishize. John Mills, umunyamategeko ukorana n’imfungwa zakatiwe igihano cy’urupfu, yavuze ko icyemezo cyo gutangaza iyicwa ry’uwo wahoze ari umusirikare, ubwo rizaba ririmo kuba, ari “ikintu kitigeze kibaho mu gihe cya none” kandi ko kizaba kibaye “mu buryo bushidikanywaho mu rwego rw’amategeko”.

    Minisitiri Hegseth yagize ati: “Tuzakora kuburyo abantu bashobora kubireba, kuburyo bibera mu ruhame.”

    “Abantu bakwiye kumva ko hari ingaruka zikomeye ku bintu nk’ibi.”

    Mbere muri iki cyumweru, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – byatangaje ko bizica Hasan mu gikorwa cya mbere cyo gushyira mu ngiro igihano cy’urupfu ku musirikare kizaba kibayeho mu myaka irenga 60 ishize.

    Biteganyijwe ko iryo raswa rizabera mu kigo cya gisirikare cya Fort Hood ku itariki ya 3 Ukuboza (12) uyu mwaka. Buzaba bubaye ubwa mbere umusirikare wakatiwe igihano cy’urupfu arasiwe mu ruhame n’itsinda ry’abasirikare kuva intambara ya kabiri y’isi irangiye.

    Izindi nkuru wasoma:

  6. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.