Canada: Bibarutse umwana wa gatatu ari mu isanzure

Ifoto y’umwana  wa Joshua Kutryk, wambaye umwenda w'uduhinja w’ibara ryera. Uwo mwana afite umusatsi utsitse, aryamye agaramye, afunze udupfunsi kandi arasinziriye
    • Umwanditsi, Nadine Yousif
    • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC muri Canada
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Umunya-Canada utwara ibyogajuru, ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana we wa gatatu, n'ubwo we n'isi batandukanyijwe n'ibirometero amamiliyoni.

Ikigo cy'Igihugu cya Canada gishinzwe iby'isanzure (Canadian Space Agency) cyatangaje ku wa kabiri ko Joshua Kutryk n'umugore we Heather Kutryk bibarutse umwana w'umukobwa, mu gihe Joshua ari mu rugendo rw'amezi atandatu rwo mu isanzure rwatangiye mu kwezi k'ukwakira (10).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'iki kigo, abo bombi bagize bati: "N'ubwo hagati yacu harimo iirometero byinshi, twumva dukomeje kuba hamwe cyane mu gihe twakiriye aka kana kacu gashya mu muryango."

Uyu mugabo uri mu rugendo rwe rwa mbere rwo mu isanzure, ni umuntu wa kane gusa mu mateka wabaye kure y'umuryango we mu gihe umwana we yavukaga, na we, ari kuri sitasiyo mpuzamahanga yo mu kirere.

Joshua na Heather basanzwe bafite abandi bana babiri bafite imyaka itanu n'irindwi.

Bagize bati: "Twishimiye cyane ko umuryango wacu ugenda waguka kandi dutegerezanyije amatsiko igihe twese uko turi batanu tuzongera guhura."

Bavuze kandi ko uru rugendo rwa Joshua rwari inzozi yari yaragize kuva akiri umwana.

Bagize bati: "Turifuza kwereka abana bacu ko inzozi zikomeye zikwiye gukurikiranwa, ko gukora cyane no kudacika intege bifite akamaro, kandi ko iyo umuntu ashyigikiwe n'umuryango n'abamukikije ashobora kugera ku bidasanzwe."

 Heather Kutryk na Joshua Kutryk hamwe n'abana babo, ubwo se yari agiye kwerekeza mu isanzure.
Insiguro y'isanamu, Heather Kutryk yavuze ko umuryango we wari umaze imyaka myinshi witegura uru rugendo rudasanzwe, kandi ngo ni ikintu bari bamaze igihe kirekire bategereje ko kiba.
Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mbere yo gutwara ibyogajuru, Joshua Kutryk ukomoka mu mujyi wa Fort Saskatchewan mu ntara ya Alberta, yari umupilote w'indege z'intambara ndetse afite ipeti rya koloneli mu ngabo zirwanira mu kirere za Canada.

Yinjijwe muri Canadian Space Agency mu mwaka wa 2017.

Kutryk ni we Munya-Canada rukumbi watoranyijwe mu butumwa bwa NASA na SpaceX bwiswe Crew-13, burimo gukorerwamo ubushakashatsi bwa siyansi ndetse hakanageragerezwa ikoranabuhanga rishya mu isanzure.

Iryo tsinda rigizwe kandi n'Abanyamerika babiri, Luke Delaney na Jessica Watkins, hamwe n'Umurusiya umwe, Sergey Teteryatnikov.

Mbere y'uko bahaguruka tariki ya mbere Ukwakira(10), Heather Kutryk yabwiye radiyo na televiziyo bya Canada, CBC News, ko umuryango wabo wari umaze imyaka myinshi witegura uru rugendo kuko rwari rumaze igihe rutegerejwe.

Yavuze kandi ko inda yari atwite itari yarateguwe mbere ariko ko yabaye "ikintu cyiza cyane".

Ati: "Ntabwo mfite impungenge nyinshi. Dufite abantu benshi badushyigikiye. Nitaweho cyane na CSA na NASA."

Yongeyeho ati: "Ni amezi atandatu gusa, ndizera ko bizagenda neza."

Mu kiganiro cyihariye Joshua Kutryk yagiranye na CBS News, yavuze ko yifuza ko umwana we wavutse adahari, azakura abona ko se yemeye kugira ibyo yigomwa no gufata ingorane zimwe na zimwe ku bw'inyungu rusange n'umurimo wo gukorera igihugu cye cya Canada.