Uganda igiye gukura ingabo zayo mu mujyi wo muri DR Congo mu gihe hari ubushyamirane muri dipolomasi

Umusirikare wa Uganda wambaye imyenda yijimye, ingofero iboshye mu budodo hamwe n'indorerwamo zirinda izuba, atwaye imbunda nini irasa urufaya ndetse ahetse igikapu mu mugongo, ari mu ishyamba ririmo ibiti byinshi.
Insiguro y'isanamu, Uko gucyura ingabo guteganyijwe kuzasoza imyaka hafi ibiri ishize Uganda yohereje ingabo i Lubero kurwanya umutwe w'intagondwa wa ADF
    • Umwanditsi, Wycliffe Muia
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Uganda yatangaje gahunda yo gukura ingabo zayo mu mujyi wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) mu byumweru bitarenze bibiri biri imbere, mu gihe ubushyamirane muri dipolomasi burimo gufata indi ntera hagati y'ibyo bihugu by'ibituranyi.

Mu itangazo zasohoye ku wa gatanu, ingabo za Uganda zavuze ko zizasubiza inshingano z'umutekano ingabo za RDC mu mujyi wa Lubero, mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y'imyaka hafi ibiri yari ishize zihakorera ibikorwa bya gisirikare.

Ingabo za Uganda zibitangaje nyuma y'iminsi leta ya RDC ihamagaje ambasaderi wa Uganda i Kinshasa ikamusaba kwisobanura ku butumwa bwateje impaka bwo ku mbuga nkoranyambaga bwatangajwe n'umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, Jenerali (Gen) Muhoozi Kainerugaba, uyu akaba ari n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Ingabo za Uganda nta mpamvu zatanze kuri iyo gahunda yo gukurayo abasirikare cyangwa ngo zivuge niba hari isano iyo gahunda ifitanye n'ubwo bushyamirane bwo muri dipolomasi.

Ingabo za Uganda (UPDF) zagabwe i Lubero guhiga abarwanyi b'umutwe w'intagondwa ziyitirira idini rya Isilamu (ADF), bahungaga ibitero bya gisirikare bihuriweho n'ibihugu byombi byaberaga ahandi mu burasirazuba bwa RDC.

Umutwe wa ADF, watangiriye muri Uganda mu myaka ya 1990, ufitanye isano n'umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) ndetse washinjwe ibitero byinshi byiciwemo abasivile mu bihugu byombi.

Uganda yohereje ingabo bwa mbere mu burasirazuba bwa RDC muri iyo gahunda y'ibitero bya gisirikare ihuriweho n'ingabo z'ibihugu byombi, hari mu Gushyingo (11) mu mwaka wa 2021, nyuma y'urukurikirane rw'ibitero by'ibisasu mu murwa mukuru Kampala wa Uganda.

Umuvugizi w'ingabo za Uganda Koloneli (Col) Chris Magezi yavuze ko iyo gahunda y'ibitero bya gisirikare ihuriweho n'ibyo bihugu byombi, yiswe 'Operation Shujaa', izakomeza ahandi muri RDC.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uko kuhakura ingabo guteganyijwe gukorwa, kureba umujyi wa Lubero wonyine.

Nyuma y'imyaka itanu ibyo bikorwa bya gisirikare bihuriweho bitangiye, ADF iracyari umutwe witwaje intwaro wica abantu benshi cyane kurusha iyindi, nubwo ibikorwa byayo byagabanutse muri Uganda, nkuko bivugwa n'umuryango ACLED ukurikiranira hafi ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro.

John Ngono, umusesenguzi wa ACLED kuri RDC, yavuze ko uwo mutwe muri rusange wica abasivile bane ku munsi ndetse ko wagukiye mu bice mbere bitarangwagamo umutekano mucye byo mu burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko ibyo bagezeho mu bushakashatsi bwabo byumvikanisha ko "'Operation Shujaa' ishobora kuba yarongereye umutekano muri Uganda mu gihe yimuye ahabera urugomo mu burasirazuba bwa DRC [RDC]".

ACLED ivuga ko uwo mutwe utaragaba igitero muri Uganda kuva muri Kamena (6) mu mwaka wa 2025 ariko ko uburyo urimo kurushaho kwibanda ku mabuye y'agaciro muri RDC, bishobora gutuma ubona amafaranga yo gukoresha mu bitero no gukomeza kugira ubushobozi bwo guteza inkeke ku bihugu byombi.

Uko gukura ingabo za Uganda i Lubero guteganyijwe, gutangajwe mu gihe umubano hagati ya Uganda na RDC wajemo agatotsi, nubwo hashize imyaka ibihugu byombi bifitanye ubufatanye bwa hafi mu bya gisirikare.

Muri iki cyumweru, Gen Kainerugaba yagaragaye nk'ushyigikiye ko inyeshyamba zigarurira teritwari ya Walikale, ikungahaye ku mabuye y'agaciro mu burasirazuba bwa RDC, akangisha ko ingabo za Uganda zizayifata zo ubwazo inyeshyamba niziramuka zinaniwe gufata iyo teritwari.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya RDC yavuze ko amagambo ye "arakomeye mu buryo bw'umwihariko" ndetse isaba Uganda gusobanura neza aho ihagaze, no gufata ingamba zo kwirinda ko ibintu nk'ibyo byazongera kubaho.

Gen Kainerugaba yanashyigikiye kuba Uganda yarohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC, ashimangira ko biterwa n'impungenge ku mutekano wayo.

Uko gukurayo ingabo guteganyijwe, kubaye mu gihe imirwano yongeye kubura hagati y'ingabo za RDC n'imitwe y'inyeshyamba muri teritwari ya Lubero, ibyo bikaba byongeye gutera impungenge ku mutekano w'abasivile.

Hashize imyaka 30 uburasirazuba bwa RDC bubamo intambara, yagiye ihagarara ikongera ikubura, irimo imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri za mirongo, ibyo bikaba byaratumye abantu babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo.