Icyizere ku babarirwa muri za miliyoni kubera Urukingo rwa HIV ruhendutse rwageze muri Africa

foto yegereye y'icupa ribamo Lenacapavir
Insiguro y'isanamu, Lenacapavir yemejwe na WHO nk'urukingo rurinda HIV
    • Umwanditsi, Wycliffe Muia
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Uganda yiteguye kwakira icyiciro cya mbere cy'umuti uhendutse wo mu bwoko bushya bw'inshinge zifasha kwirinda kwandura virusi itera SIDA, bikaba bitanga icyizere cy'uko abantu benshi muri Afurika bazashobora kubona uyu muti, dore ko uyu mugabane ari wo wibasiwe cyane n'iyi virusi.

Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya (Global Fund) kivuga ko icyiciro cya mbere ku isi cy'uyu muti uhendutse, witwa Lenacapavir, cyageze muri Zambia ku wa Gatatu, mu gihe biteganyijwe ko Uganda izawubona mu minsi iri imbere.

Uyu muti, uterwa mu rushinge inshuro ebyiri mu mwaka, ufite ubushobozi bugera hafi ku 100% bwo kurinda umuntu kwandura virusi itera SIDA, bikaba biteganyijwe ko uzajya utwara amadolari 40 gusa ku muntu mu mwaka.

Biteganyijwe ko Zimbabwe izakira uyu muti mu ntangiriro z'umwaka utaha, igakurikirwa n'ibindi bihugu byinshi.

Kugera muri Afurika k'uyu muti uhendutse bibaye nyuma y'umwaka umwe gusa umuti w'umwimerere, wakozwe n'ikigo gikomeye cy'Abanyamerika gikora imiti, Gilead Sciences, utangiye kuboneka muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

Muri Amerika, umuti w'umwimerere waguraga amadolari agera ku 28.000 ku muntu mu mwaka, igiciro cyatumaga abantu benshi bo mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere batabasha kuwubona.

Lenacapavir ikora yibanze ku gice kigizwe na protein kirinda virusi itera SIDA, ikayibuza kwiyongera no gufata umubiri w'umuntu.

Mu igeragezwa ry'uyu muti ryabaye intambwe ikomeye mu 2024, ryakorewe ku bakobwa b'ingimbi n'abagore bakiri bato barenga 5.000 muri Uganda no muri Afurika y'Epfo, nta n'umwe mu bahawe uru rushinge wanduye virusi itera SIDA.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Inzobere mu by'ubuzima zivuga ko uru rushinge rufite akarusho gakomeye ugereranyije n'ibinini bisanzwe bikoreshwa mu kwirinda kwandura virusi itera SIDA, bizwi nka PrEP, bigomba gufatwa buri munsi kandi bishobora gutuma ababikoresha bahabwa akato.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS/WHO) wasabye ko uyu muti ukoreshwa mu kwirinda kwandura virusi itera SIDA muri Nyakanga (7) 2025.

Ikigega Global Fund cyavuze ko kugera muri Africa k'uyu muti ari "intambwe ikomeye" mu kurwanya virusi itera SIDA, kivuga ko kuboneka kwawo ku giciro gito bizafasha kugera ku bandi bantu babarirwa muri za miliyoni bafite ibyago byo kwandura.

Mu itangazo cyasohoye ku wa Gatatu, iki kigega cyagize kiti: "Kohereza iyi miti ni intambwe itigeze ibaho mbere mu kwihutisha no kwagura uburyo bwo kubona umuti uhendutse, ufite ubuziranenge bwizewe kandi ukora neza mu kwirinda kwandura virusi itera SIDA, mu bihugu bifite amikoro make n'aciriritse."

Iki kigega giteganya ko ibihugu 24 bizaba byamaze kwakira uyu muti gushika mu mpera z'uyu mwaka. Ku bufatanye na leta ya Amerika, giteganya kugeza uyu muti ku bantu nibura miliyoni eshatu bitarenze impera z'umwaka wa 2028.

Biteganyijwe ko uyu muti uzaboneka mu bihugu 120 bifite amikoro make n'aciriritse.

Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ibarizwamo hafi bibiri bya gatatu by'abantu bose babana na virusi itera SIDA ku isi, aho abakobwa b'ingimbi n'abagore bakiri bato bibasiwe cyane kurusha andi matsinda.

Afurika y'Epfo ni cyo gihugu gifite umubare munini w'ababana na virusi itera SIDA ku isi, aho bagera hafi kuri miliyoni umunani. Iki gihugu kiri mu biteganyijwe ko bizakira uru rushinge ruhendutse.

Nk'uko OMS ibivuga, abantu bagera kuri miliyoni 41 ku isi babanaga na virusi itera SIDA mu mwaka ushize, mu gihe abagera ku 570.000 bishwe n'indwara zifitanye isano n'iyi virusi.

Ikwirakwizwa ry'uyu muti rije mu gihe hari impungenge z'uko igabanywa rikomeye ry'inkunga Amerika iha ibihugu byo hanze, ryakozwe n'ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, rishobora kudindiza intambwe imaze guterwa mu myaka ibarirwa muri za mirongo mu kurwanya virusi itera SIDA muri Afurika, aho ibihugu byinshi bishingira cyane ku nkunga mpuzamahanga mu bikorwa byo kuyirinda no kuvura abayanduye.

Umuryango w'Abibumbye ufite intego yo kuba warakuyeho SIDA nk'ikibazo kibangamiye ubuzima rusange bw'abaturage bitarenze umwaka wa 2030.