Duane "Keffe
D" Davis wahoze ari umukuru w’agatsiko yahamwe no gutegura iyicwa ry’umuraperi
Tupac Shakur – ubu bukaba bubaye ubwa mbere habayeho guhamwa n’icyaha ku
iyicwa rye ryari rimaze imyaka hafi 30 riteye amatsiko menshi abafana b’injyana
ya hip-hop.
Inteko y’iburanisha
yasanze Davis ahamwa n’icyaha kimwe cy’ubwicanyi bukoreshejwe intwaro yica, cyateje
urupfu rw’uwo muraperi wari icyamamare, mu kuraswa kwaturutse mu modoka yari
irimo igenda, i Las Vegas, muri leta ya Nevada muri Amerika, ku itariki ya 7
Nzeri (9) mu mwaka wa 1996.
Mu ikositimu y’umukara, Davis w’imyaka 63 yari yicaye mu rukiko rw’i Las Vegas nta mbamutima agaragaza
ubwo umwanzuro w’urubanza wasomwaga, nuko avuga ko azajurira. Benewabo (abafitanye
isano) na Shakur bafatanye ibiganza, bamwe barahoberana ndetse bararira.
Hanze y’urukiko ku wa mbere, abafana ba Shakur babonetse barimo kurira ndetse bavugira hejuru mu byishimo.
Shakur yari afite
imyaka 25 ubwo yicwaga mu gihe yari ageze mu bihe bye byiza cyane mu muziki nk’umwe
mu baraperi bavugaga rikumvikana cyane. Yagurishije imizingo y’indirimbo (albums)
irenga miliyoni 75 mu bice binyuranye ku isi.
Muri urwo rubanza, abashinjacyaha bari bavuze ko nubwo Davis, wahoze ayobora agatsiko kakoreraga mu muhanda ka South Side Compton Crips, atarashishije imbunda yishe Shakur, yategetse ko araswa ndetse atanga imbunda mwishywa we Orlando Anderson – wapfuye mu 1998 – yakoresheje mu kurasa.
Abo bashinjacyaha bavuze ko Davis yari yateguye iyicwa ry’uwo muraperi nk’uburyo bwo kwihorera, nyuma yuko Anderson arwanye na Shakur hamwe n’abo mu itsinda ry’uwo muraperi i Las Vegas, mu masaha yari yabanjirije iryo raswa.
Ibimenyetso by’ingenzi muri uru rubanza byari amagambo Davis we ubwe yavuze, aho mu bihe binyuranye yagiye yigamba ku mugaragaro ko yari ari mu modoka y’umweru yo mu bwoko bwa Cadillac yarasiwemo amasasu yishe Shakur. Nyuma Davis yanabivuzeho mu buryo burambuye mu gitabo kivuga ku buzima bwe bwite cyitwa ‘Compton Street Legend’, cyasohotse mu 2019.
Muri uru rubanza, itsinda ry’abanyamategeko bunganira Davis ryakomeje kugerageza kumvisha inteko iburanisha ko amagambo ye yari inkuru z’impimbano – zo kwiyemera no gukabya zari zigamije kugira ngo ibitabo bigurwe ndetse abone amafaranga.
Carli Kierny, umucamanza wo ku rwego rw’akarere ka Clark, yavuze ko Davis azakatirwa ku itariki ya 13 Ukwakira (10) uyu mwaka.