Nigeria: Umwami gakondo yahagaritswe ku mirimo ye nyuma yo kuregwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Umar Farouk Umar
Insiguro y'isanamu, Umar Farouk Umar uri ku ngoma kuva mu mwaka wa 2007, araregwa ihohotera rishingiye ku gitsina
Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 3

Umwe mu bami gakondo bazwi cyane muri Nigeria, Emir wa Daura, yahagaritswe mu kazi no mu ngendo z'akazi, nyuma y'uko umugenzi w'umukerarugendo ukomoka muri Pologne amushinje kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu mukerarugendo yavuze ko Umar Farouk Umar, ufite imyaka 92, yamufashe ku mabere ubwo yari yagiye gusura ahantu nyaburanga hagamijwe ubukerarugendo, kandi ko ibyo yamukoreye byamuteye kumva abangamiwe cyane.

Ibi birego byateje impaka n'ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi basabaga ko Emir ahagarikwa ku mirimo ye ndetse hakaba iperereza kuri ibyo birego.

Leta ya Katsina yamaze kubahiriza icyo cyifuzo.

Umar ntaragira icyo atangaza ku birego aregwa cyangwa ku ihagarikwa rye.

Ni umwe mu ba Emir benshi, bafite umwanya gakondo uhabwa agaciro cyane kuva mbere y'ubukoloni, bakaba bagikomeje kugira uruhare rukomeye mu muco no mu idini mu majyaruguru ya Nigeria, n'ubwo batakigira ububasha bwa politiki bari bafite mu bihe byashize.

Umujyi wa Daura, aho Umar akorera inshingano ze nka Emir, ufite agaciro gakomeye cyane ku bwoko bw'aba Hausa, biganje mu majyaruguru ya Nigeria.

Uyu mujyi ufatwa nk'ahantu hera kandi hafite amateka akomeye ku ba Hausa, ndetse ukaba ari na ho inkomoko y'ubwami bwabo gakondo iherereye.

Skip podcast promotion and continue reading
BBC Gahuza WhatsApp
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Daura kandi ni umusingi w'amateka n'imyemerere y'ubwo bwoko ku bijyanye n'inkomoko yabo, ndetse n'ishingiro ry'ubuyobozi gakondo bwemewe muri uwo muco.

Abanyapolitiki bakunze gusura ibwami kwa Emir kugira ngo abasabire imigisha kandi banashake ubufasha n'inkunga ye.

Ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu mukerarugendo yavuze ko yari amaze iminsi 30 azenguruka Nigeria mbere yo gusura ibwami kwa Emir ku itariki ya 14 Ugushyingo (11).

Yashyizeho amashusho yaje gusibwa nyuma yaho, agaragaza umugabo usa na Emir amufashe amaboko ayashyize ku bibero bye.

Hashize akanya gato, humvikanye uyu mugore avuga ati: "Rekera aho! rekera aho!", mu gihe uwo mugabo yari atangiye kumukora ku gituza.

Nk'uko byatangajwe mu itangazo, Guverineri wa Leta ya Katsina, Dikko Umaru Radda, yategetse ko hashyirwaho komite ako kanya, kugira ngo ikore iperereza kuri ibyo birego.

Iryo tangazo ryavuze ko ubuyobozi bwa Leta bufata ibyo birego nk'ikibazo gikomeye kandi ko buzashingira ku byavuye mu iperereza rya komite kugira ngo hafatwe icyemezo gikwiye.

Ryakomeje rivuga ko ibizava mu iperereza n'ibyifuzo bya komite bizashyirwa mu bikorwa uko byakabaye, rishimangira ko ubutabera buzubahirizwa.

Icyakora, iryo tangazo ntiryagaragaje amazina y'abagize komite ishinzwe iperereza, inshingano zayo mu buryo burambuye cyangwa igihe yagenewe gutanga raporo y'ibyo izaba yabonye.

Uyu Emir amaze imyaka myinshi ku ngoma, kuko yagiye ku ntebe y'ubwami mu mwaka wa 2007, asimbuye murumuna we witwaga Bashar dan Umaru, wari umaze imyaka 41 ayoboye.