Ubushinwa bwaburiye ko buzarengera inyungu zabwo nyuma yuko Amerika yaguye ibihano kuri Iran

Ahavuye isanamu, Reuters
Ubushinwa bwasezeranyije kurinda inyungu zabwo nyuma yuko Amerika itangaje gahunda zo kwagura ibihano byo mu rwego rw’ubukungu kuri Iran n’abafatanyabikorwa ba Iran mu bucuruzi, barimo na Beijing.
Lin Jian, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yavuze ko Ubushinwa bwamaganye icyo yise “ibihano binyuranyije n’amategeko by’uruhande rumwe” ndetse ko Ubushinwa buzafata “ingamba zose za ngombwa” mu kurengera uburenganzira bwabwo.
Ibi bibaye nyuma yuko ku wa mbere Minisitiri w’imari w’Amerika Scott Bessent atangaje ingamba nshya, akaburira ko igihugu icyo ari cyo cyose kizakorana mu buryo bw’imari na Iran kizashyirwa mu kato.
Ubushinwa ni cyo gihugu kigura ibikomoka kuri peteroli bya mbere byinshi cyane bya Iran, nubwo ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwagabanutse kuva Amerika ibujije urujya n’uruza ku byambu bya Iran.
Lin yagize ati: “Ubufatanye hagati y’Ubushinwa na Iran buri gihe bukorwa mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga ndetse ntibukwiye kwivangwamo cyangwa ngo buhungabanywe.”
Minisitiri Bessent yasobanuye izo gahunda z’ibihano nk'"igitero kimwe cya mbere gikomeye cyane cyo mu rwego rw’imari" kigabwe kuri Iran, aburira ko banki n’ubucuruzi bunyuranye bizagerwaho no gushyirwa mu kato nibiramuka byanze gucana umubano na Iran.
Yanze kwibanda ku bihugu nyirizina ariko yavuze ko Perezida w’Amerika Donald Trump azahamagara kuri telefone abategetsi bo ku isi akabagezaho “ubusabe bwihariye bwo kureka gukorana n’ubwo butegetsi”.
Ariko, ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye na banki zo mu Bushinwa, Bessent yavuze ko ashaka gusobanura neza ko “nta muntu n’umwe uri hejuru y’ibihano by’Amerika”.
Ibyo bitangajwe mbere y’ibiganiro biteganyijwe kuba mu kwezi gutaha hagati ya Trump na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping.
Izindi nkuru wasoma:






