Uber yaretse gukorera muri Uganda na Nigeria
Kompanyi ya Uber yo gutega imodoka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga yatangaje ko yafunze ako kanya ibikorwa byayo muri Nigeria – iguhugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afurika – no muri Uganda.
Uber yavuze ko yageze kuri icyo “cyemezo kigoye” nyuma y’isuzuma ryimbitse ry’ubucuruzi bwayo. Yatangiye gukorera muri Nigeria mu mwaka wa 2014, no muri Uganda mu mwaka wa 2016.
Abashoferi ba ‘taxi’ ba Uber bo muri Nigeria bari bamaze igihe kirekire binubira ko ibiciro byo kuri iyo porogaramu (app) biri hasi cyane ugereranyije n’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeza kwiyongera, ndetse ko kuba amafaranga baha iyo kompanyi – azwi nka komisiyo – ari hejuru cyane. Iyo kompanyi yanahuye n’igitutu cy’izindi kompanyi zikora muri urwo rwego.
Uber yabitangaje mu gihe umuyobozi mukuru wayo Dara Khosrowshahi yavuze ko igiye kugabanyaho 10% abakozi bayo ku isi.
Mu mwaka ushize, Uber yanaretse gukorera muri Côte d'Ivoire no muri Tanzania.
Ibi bishya itangaje bivuze ko Misiri, Ghana, Kenya n’Afurika y’Epfo ari byo bihugu byonyine byo muri Afurika ubu iyi kompanyi isigaye ikoreramo.
Izindi nkuru wasoma: