Perezida w’Amerika
Donald Trump yakangishije kurasa Oman – inshuti y’Amerika – niba “yitambitse mu
nzira” y’ibiganiro ubutegetsi bwe bugirana na Iran, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru
Fox News cyo muri Amerika.
Amerika na Oman, buri
gihugu ukwacyo, bimaze igihe bigirana ibiganiro na Iran bigamije kongera gufungura
Umuhora wa Hormuz, inzira y’amazi y’ingenzi cyane ku bukungu bw’isi. Hashize
amezi hafi atandatu ahanini iyo nzira ifunze mu gihe cy’intambara hagati y’Amerika
na Iran.
Umunyamakuru wa Fox
yavuze ko Perezida w’Amerika yashyize icyo gikangisho kuri Iran ubwo
yakoreshaga imvugo nyandagazi mu kiganiro bagiranye kuri telefone.
Mbere yaho ku wa
mbere, abategetsi bo muri Iran bavuze ko bari bari hafi kugera ku masezerano na
Oman. Hagati aho, ejo hazaza h’ibiganiro hagati y’Amerika na Iran
ntihasobanutse neza kuko amasezerano y’ubwumvikane (cyangwa mu Cyongereza ‘Memorandum
of Understanding’, MoU) hagati y’impande zombi arangije igihe cyayo.
Aganira n’abanyamakuru
ku wa mbere ari mu cyumba cyitwa Oval Office byo mu biro bye bya White House,
Trump yabajijwe na BBC News niba arimo gushaka kongerera igihe iyo MoU, nuko
arasubiza ati: “Oya.”
Kuva Amerika na Israel
biteye Iran muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Iran ahanini yafunze Umuhora wa
Hormuz – unyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa
ku isi ndetse ubusanzwe unanyuramo gaze itunganyije. Kongera kuwufungura
byakomeje kuba ingingo y’ingenzi y’ibiganiro.
Oman ihana imbibi mu
majyepfo n’uwo Muhora ndetse ivuga ko ari igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho
muri iyi ntambara. Ariko Oman yibasiwe n’ibitero byinshi bya Iran ndetse ubu
irimo kugira uruhare rukomeye mu biganiro na Iran byo kongera gufungura iyo
nzira yo mu mazi.
Amerika yakomeje ibikorwa
byayo byo gutuma uwo Muhora wongera gufungurwa. Umunyamakuru Trey Yingst wa Fox
yasubiyemo amagambo ya Trump agira ati: “Niba Oman yitambitse mu nzira, tuzabamishaho
ibisasu kugeza amabyi abavuyemo.”
Ntibisobanutse neza
icyo Trump atekereza ko cyaba ari ukwitambika intego ze kuri aya masezerano.
Muri icyo kiganiro na
Fox, Trump yanavuze ko Amerika ifite uburyo bwo ku ruhande ivuganamo mu buryo
butaziguye n’umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran witwa ‘Islamic Revolutionary
Guard Corps’ (IRGC), umutwe wa gisirikare ukomeye ufite ijambo rikomeye mu
bukungu na politike muri Iran.
Umuvugizi wa IRGC yahakanye ibivugwa na Trump.