Kushner, intumwa ya Trump, yahuye n'umukuru wa Hamas muri gahunda y'amahoro ya Gaza
Jared Kushner, intumwa ya Trump mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, yagiranye ibiganiro by’imbonekarimwe n’umutwe wa Hamas byo kwiga ku ishyirwa mu ngiro rya gahunda y’amahoro muri Gaza ishyigikiwe n’Amerika.
Umutegetsi w’Umunye-Palestine yabwiye BBC ko iyo ntumwa, isanzwe ari n’umukwe wa Trump, ku cyumweru yahuye n’intumwa ziyobowe n’umukuru mushya wa Hamas, Khalil al-Hayya, bagahurira mu Misiri.
Mu kwezi gushize, umuryango witwa Inteko y’Amahoro (cyangwa Board of Peace) wa Trump wavuze ko wageze ku masezerano na Hamas n’undi mutwe witwaje intwaro yo “gushyira intwaro hasi byuzuye” muri Gaza. Mu cyumweru gishize, Israel yanze gahunda igizwe n’ingingo 15 ya Trump, gahunda inasaba ko ingabo za Israel ziva muri Gaza ndetse na Gaza ikongera kubakwa ku butegetsi bushya bwa gisivile bw’Abanye-Palestine.
Ibihugu umunani by’abayisilamu byasohoye itangazo ku cyumweru byamagana kuba Israel yaranze iyo gahunda.
Trump ni we uyoboye iyo Nteko y’Amahoro – yashinzwe nk’umuryango mpuzamahanga mbere wari ugamije kuzana amahoro muri Gaza, ariko nyuma waje kwaguka uba ugamije kurangiza intambara zo ku isi.
Iyo nama ya Kushner na Hayya bivugwa ko ari yo ya mbere yo kuri uru rwego kuva habaye amasezerano y’agahenge muri Gaza yo mu mwaka ushize.
Izindi nkuru wasoma: