Umukinnyi wa filime Hayden Panettiere yapfuye afite imyaka 36

Ahavuye isanamu, NBC via Getty Images
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Hayden Panettiere yapfuye afite imyaka 36, nk’uko uhagarariye inyungu ze yabitangarije ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Mu itangazo ryasubiwemo n'ibitangazamakuru byo muri Amerika, se, Skip Panettiere, yagize ati: "Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rubabaje rw’umukobwa wacu dukunda cyane Hayden.
"Yari umuntu wihariye, ufite imbaraga n’urukundo, wazanaga ibyishimo byinshi ku bamukikije ndetse no kuri za miliyoni z’abamukurikiraga kuri televiziyo."
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku rupfu rwe cyangwa icyaruteye ntabwo aratangazwa.
Hayden Panettiere yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize muri filime Heroes yacaga kuri televiziyo, aho byamugize umwe mu bakinnyi bakunzwe. Nyuma yaje no gukina muri Nashville, ndetse agaragara no muri filime zitandukanye zirimo Remember the Titans na Raising Helen.
Se wa Panettiere, Skip Panettiere, yasabye ko ubuzima bwite bw’umuryango bwubahirizwa, mu gihe “umuryango wacu ufashe igihe cyo kwakira no gusobanukirwa uru rupfu rutari rwitezwe”. Ibi yabivuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara binyuze kw'uhagarariye inyungu za Panettiere.
Panettiere yatangiye umwuga wo gukina filime akiri umwana muto cyane. Yari afite imyaka ine gusa ubwo yatoranywaga gukina muri filime y’uruhererekane (soap opera) yakunzwe cyane muri Amerika yitwa One Life to Live.
Mu ntangiriro y’uyu mwaka, yasohoye igitabo kivuga ku buzima bwe yise This Is Me: A Reckoning, aho yasobanuye ibibazo yahuye na byo nk'umukinnyi wa filime watangiye akiri umwana, ibibazo byo kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga, ihohoterwa yanyuzemo, ndetse n’urugendo rwe rwo kongera kwiyubaka.
Panettiere asize umwana w'umukobwa Kaya, yari yarabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we, Wladimir Klitschko, umukinnyi w’iteramakofe (boxing) wo muri Ukraine.
Izindi nkuru wasoma:
Ayandi makuru yacu mushobora kuyakurikira kuri YouTube kuri BBC News Gahuza



