Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imvo n'imvano: igice cya mbere cy'ikiganiro ku bagabo bakinaga Volley ball mu Rwanda
Nkuko mwabyumvise mu cyumweru gishize twatangiye uruhererekane rw'ibiganiro bivuga amateka y'umupira w'amaboko wa Volley Ball na Basket Ball mu Rwanda. Twatangiye n'abagabo bakinaga basketball, dukurikizaho abagore bakinaga volleyball, mu cyumweru gishize tubagezaho abagore bakinaga basketball. Uyu munsi turabagezaho igice cya mbere cy'abagabo bakinaga Volley ball. Bo babaye benshi bituma ibiganiro byabo bivamo bibiri. Ibi biganiro twagiye kubitegurira i Paris mu Bufaransa, muri Studio za Radio France.
Twabiteguriye mu Bufaransa kuko ariho byari bitworeheye guhura na bamwe mu baboneye izuba iyo mikino ubu bamwe bakaba bageze mu muzabukuru. Rero, twavuganye n'izo mfura z'iyo mikino bari hirya no hino ku isi.
Igitekerezo cyo kwibanda ku mateka y'iyo mikino cyatewe n'intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu rwego mpuzamahanga. U Rwanda kandi rumaze kubaka ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga cy'iyo mikino cyitwaga Kigali Arena, ubu cyitwa BK Kigali Arena. Abakurikirana iyo mikino baravuga ko gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi icumi, akaba aricyo kinini mu bihugu bya Afurika y'uburasirazuba. Ndetse amarushanwa ya championa y'abagore n'abagabo muri Afurika yo mu mwaka ushize yabereye kuri icyo kibuga cyo mu Rwanda. Icyo gihe nubwo u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda muri Basket ball, ariko muri Volley ball mu bagabo , u Rwanda rwaviriyemo muri 1/2, ibyo byatumye u Rwanda rujya ku mwanya kwa 6 muri Afrika.
Ntagushidikanya rero ko abakinnyi b'iyo mikino, bayikina batazi amateka yayo. Cyangwa abafana bayo bayireba ariko nabo batazi amateka yayo. Niyo mpamvu rero Imvo n'imvano yahisemo kubategurira uruhererekena rw'ibiganiro twagirane n'imfura z'iyo mikino.
Mu mukino wa Volley ball mu rwego rw'abagabo, twari kumwe ku mirongo ya telephone na Nshogoza Gerard wari mu Rwanda, Jean Paul Valois wari mu Bubiligi, Gatera Jean Marie Vianney wari mu Bwongereza, Luc Amey wari mu Bubiligi, Alexis Kamanzi wari muri Somalia, Eric Nsabimana wari mu Rwanda hamwe na Joseph Ngarambe twari kumwe muri studio za Radio France i Paris mu Bufaransa.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya.